Abayobozi

Aba bantu bazima nibo batuma tugera kuri byinshyi
Dr. Matthieu
Dr. Matthieu
General Medical Officer
Hesron
Hesron
Physiotherapist
Frederic
Frederic
Orthopedic Technologist
Mariette
Mariette
Nurse Counselor
Sylvestre
Sylvestre
Executive Director

Abo Turibo

RD Rwanda (Research for Development/Ubushakashatsi bugamije Iterambere)Wanditswe kandi uzwi nk’Umuryango utagamije inyungu, bityo Ni Umuryango utagamije inyungu.
Ni umuryango wigenga. Abayobozi n’abanyamuryango ni Abadogiteri bafite impamyabushobozi z’icyubahiro, Impuguke mu myitwarire n’imitekerereze ya muntu ishingiye ku buzima bwo mu mutwe, Abavuzi, n’abandi babarizwa mu birebana n’ubuzima.

Watubona kuri: https://www.rd-rwanda.org/about.html

1000 Hügel

Wanditswe kandi uzwi nk’Umuryango utagamije inyungu ukorera mu Budage.

Intego nyamukuru z’umuryango ni ugushyigikira imishinga y’uburezi n’iy’ubuzima mu Rwanda. Hibandwa cyane ku bana, abangavu/ingimbi n’abagore bakiri bato. Abayobozi n’abanyamuryango bose bakorera ubushake.

 

Watubona kuri: 1000huegel.de

Uko ibikorwa byacu n’Umushinga biterwa inkunga

Umushinga witwa Bienfait uterwa inkunga n’umugiraneza witwa Else Kröner Fresenius Stiftung wo mu Budage n’abandi bantu batanga. Tukaba dufashe uyu mwanya ngo twongere tubashimire inkunga yabo. Ibikorwa byacu bishingiye ku mfashanyo n’inkunga duhabwa.

Intego Yacu

Gushyigikira serivisi z’ubuzima zegerejwe abaturage, by’umwihariko mu bice ibikorwa remezo bikiri hasi, no kongerera ubushobozi abajyanama b’ubuzima. Kubaka ubushobozi bw’inzego zegereye abaturage bizazamura ireme rya serivisi z’ubuzima n’uburyo zigera ku bagenerwabikorwa.

Ingendo zo gusuura zikorwa n’itsinda rigera mu midugudu ni uburyo bushya butuma serivisi nziza ihabwa abaturage aho batuye. Birabagora kubona serivisi z’ubuzima, kubera ubumuga bafite ndetse n’ibikorwa remezo biciriritse mu bice by’icyaro. Ibigo by’ubuvuzi by’abafite ubumuga ni byiza kandi ni ingenzi ariko abenshi ntibabigeraho kubera kugira ubumuga no gutura mu bice by’icyaro. Bityo, ni byiza cyane kubahera ubufasha aho batuye.

 

 

Icyerekezo cyacu

Umushinga ufite umumaro urambye ku bantu benshi b’ibyiciro bitandukanye kandi unafite ingaruka nziza mu gihe gito, ikiringaniye ndetse n’igihe kirekire. Icyerekezo cy’ubuzima bw’abana n’urubyiruko bafite ubumuga ndetse n’imibereho y’imiryango yabo, by’umwihariko, bizahindurwa mu buryo bwihuse ndetse burambye. Bazagira ubuzima bwiza hagendewe ku mibereho yabo ya buri munsi bitume barushaho kwigira no kwigirira icyizere. Kubera ubumuga bafite ndetse n’ibikorwa remezo bidahari, Birabagora kubona serivisi zibagenewe ziboneka mu bindi bice, nk’urugero: I Kigali. Bityo itsinda risura rizajya ribasanga aho batuye. Umushinga uzatangirira mu Karere ka Karongi(Igice cy’Intara y’Iburengerazuba), nyuma y’isuzumabikorwa n’uburyo igitekerezo cyakomeza, umushinga wakomereza mu Ntara y’iburengerezuba yose ndetse nyuma ukaba wagera mu Ntara zose z’ u Rwanda.