Ibyo Dukora

Gufasha mu buvuzi bw’abana n’abangavu/ingimbi bafite ubumuga bari mu bice by’icyaro mu Rwanda binyuze mu isuzuma, gutanga inyunganirangingo/insimburangingo no kuvura iyo bibaye ngombwa. Gufasha inzobere mu by’ubuzima binyuze mu gukomeza amashuri n’amahugurwa ajyanye no gusuzuma ubumuga mu bana n’abangavu/ingimbi mu Rwanda. Abo mu miryango y’abana n’abangavu/ingimbi bafite ubumuga bagomba guhugurwa, bakanashyirirwaho amahuriro.

 

Itsinda rigenda rikora isuzuma rigera mu midugudu 537 igize Akarere ka Karongi rigatanga ubufasha ku bana bafite ubumuga ndetse n’ababyeyi babo. Abagize iryo tsinda bigisha uko ubumuga bubaho n’uburyo bwo kugabanya ingaruka zabwo. Niba nta suzuma rirakorerwa umwana, Niryo rigomba kubanza mu gufasha no guherekeza umuryango. Itsinda ryicarana n’umuryango w’umwana bagafatira hamwe umwanzuro ku buvuzi n’izindi ngamba. Iri kusanyamakuru rikoranwa ubuhanga, hagafatwa/habikwa amajwi n’aho ryakorewe maze hakemezwa ubujyanama n’ubuvuzi bukenewe. Iyo bibaye ngombwa, umwana ufite ubumuga n’umuryango wagizweho ingaruka n’ubwo bumuga bahabwa inyunganirangingo/insimburangingo, koherezwa aho yavurirwa n’amahugurwa. Abantu ba mbere babazwa amakuru ni Abajyanama b’ubuzima, bakora nk’abakorerabushake batowe n’abaturage mu midugudu yose. Bafite inshingano yo kwita, gukurikirana no gufasha abana, abangavu n’ingimbi mu gihe abagize itsinda ry’ubuvuzi batari kuri site. Aba bahanga mu by’ubuzima begereye abaturage bazajya bahabwa amahugurwa n’amasomo kugira ngo bazamure ubumenyi mu bijyanye no gusuzuma. Ubumenyi n’ubunararibonye babonye babugeze kuri bagenzi babo. Ibi bizafasha mu kumenya hakiri kare indwara n’ubumuga byakumirwa no kwita ku buzima burambye bw’abana mu Rwanda.